Habayeho umugabo akagira abana batatu b'abahungu, nyina w'abo bana akaba yarashaje. Uwo mugabo ntacyo yagiraga ,uretse uretse inzu yari atuyemo.
Buri mwana muri abo rero, akifuza kuzaragwa iyo nzu.
Ibyo kuyibagabanya cyangwa kuyigurisha byo abakurambere bari barabibujije.
Niko kwigira inama yo kugeragrza abahungu be, ngo uzarusha abandi ubugabo, azabe ariwe uyitwara.
Nuko arabahamagara, arababwira ati «kuva ubu ,ndashaka ko mugenda ,mukajya mu bindi bihugu ,buri muntu akirwanaho, akiga umwuga; nimugaruka,uzaba yararushije abandi kumenya neza umwuga we ,niwe nzaraga inzu yanjye.»
Abana bose bakurikiza uwo mugambi, umwe aca ukwe, undi ukwe, bamaze gusezerana umunsi bazahindukiriraho.
Buri mwana akifuza kuzaragwa iyo nzu .
Umwana w'imfura aba umucuzi, uw'ubuheta aba umwogoshi, nako uwa gatatu aba umusirikari.
Kubera ko buri mwana yabonye umwigisha w'umuhanga nta n'umwe utarabaye icyatwa mu mwuga we .
Umucuzi yiyemeza gucura ibyuma byinci.
Akinwira ati «nizeye ko inzu ya data ari njye uzayisigarana ,kuko nzi neza umwuga wanjye.»
Umwogoshi na we, yogoshaga abantu neza bakamushikira, akibwira ko ntakabuza, inzu ariwe izaragwa .
Uw'umusirikare aba intwari.
Ubwo butwari bwe bwamuheshaga icyubahiro muri ayo mahanga.
Umunsi wo gutahuka ugeze bahurira kwa se, bajya inama yo kwerekana ubuhanga bwabo mu myuga bize. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umurage w'abavandimwe batatu (2) ...