Umurage w'abavandimwe batatu (1) :

Habayeho umugabo akagira abana batatu b'abahungu, nyina w'abo bana akaba yarashaje.

Uwo mugabo ntacyo yagiraga ,uretse uretse inzu yari atuyemo.

Buri mwana muri abo rero, akifuza kuzaragwa iyo nzu.

Ibyo kuyibagabanya cyangwa kuyigurisha byo abakurambere bari barabibujije.

Niko kwigira inama yo kugeragrza abahungu be, ngo uzarusha abandi ubugabo, azabe ariwe uyitwara.

Nuko arabahamagara, arababwira ati «kuva ubu ,ndashaka ko mugenda ,mukajya mu bindi bihugu ,buri muntu akirwanaho, akiga umwuga; nimugaruka,uzaba yararushije abandi kumenya neza umwuga we ,niwe nzaraga inzu yanjye.»

Abana bose bakurikiza uwo mugambi, umwe aca ukwe, undi ukwe, bamaze gusezerana umunsi bazahindukiriraho. 

Buri mwana akifuza kuzaragwa iyo nzu .

Umwana w'imfura aba umucuzi, uw'ubuheta aba umwogoshi, nako uwa gatatu aba umusirikari.

Kubera ko buri mwana yabonye umwigisha w'umuhanga nta n'umwe utarabaye icyatwa mu mwuga we .

Umucuzi yiyemeza gucura ibyuma byinci.

Akinwira ati «nizeye ko inzu ya data ari njye uzayisigarana ,kuko nzi neza umwuga wanjye.»

Umwogoshi na we, yogoshaga abantu neza bakamushikira, akibwira ko ntakabuza, inzu ariwe izaragwa .

Uw'umusirikare aba intwari.

Ubwo butwari bwe bwamuheshaga icyubahiro muri ayo mahanga.

Umunsi wo gutahuka ugeze bahurira kwa se, bajya inama yo kwerekana ubuhanga bwabo mu myuga bize. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umurage w'abavandimwe batatu (2) ...


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :